Igihugu cy’Uburusiya cyemeje ko kizashyigikira Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe yaba yinjiye mu ntambara yeruye n’u Rwanda.
Ibi ni ibyatangajwe na Ambasaderi w’Uburusiya i Kinshasa, Alexei Sentebov mu biganiro byari byamuhuje n’intumwa za Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo byabereye muri Ambasade y’Uburusiya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 10 Kamena 2022.
Ikinyamakuru Wab-infos.com cyanditse ko Amb Sentebov yijeje izo ntumwa za RDC ko igihugu cye kizakora uko gishoboye kigaherekeza RDC kuva ku munota wa Mbere kugera kuwa nyuma w’urugamba mu gihe yaba yinjiye mu ntambara yeruye n’u Rwanda.
Amb Sentebov yemereye izi ntumwa ko igihugu cye kizakomeza kubera umuvugizi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu kanama k’umutekano ku Isi k’umuryango w’Abibumbye igihugu cye gisanzwe gifitemo umwanya uhoraho.
Amb Sentebov avuga ko ashingiye ku masezerano igihugu cye gifitanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yizeye ko bakomeje gukorana n’iki gihugu bagera kuri byinshi byananiranye birimo no kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu bwahindutse indiri y’imitwe y’inyeshyamba ihungabanya umutekano wa RDC n’akarere muri Rusange.
Umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda rushinjwa na RDC gushyigikira inyeshyamba za M23 . Ni mu gihe RDC ishinjwa n’u Rwanda kuvogera ubusugire bwarwo no kurasa ku bushake ku butaka bwarwo.
Nabo nabantu kandi bararaswa bigakunda tuzabarasa nabo
Nagiragango nibutse Ambassode of the Russian federation to Democratic republic of the Congo ko abana baba nyarwanda ko ahoturi hose twiteguye kubugabunga amahoro mugihungu cyacu kandi ko tutazigera twemera umuntu wese ufite umigambi nkiyanyu yo gusenya urwanda ibikubugeraho bizaguhenda nibutsa Leta ya RDC ko abanyarwanda tudakeneye abantu baduhoza mumajwi adafite gihamya.