Nubwo hari abashobora kubyirengagiza kubera inyungu za Politiki , umutwe wa EX-FAR n’Interahamwe bafatwa nka nyirabayaza w’umutekano muke mu burasirazuba bwa RD Congo .
Kuva mu 1994 ubwo , bahungiraga muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo ,Leta ya DR Congo ntibake intwaro ahubwo ikabafasha kuzambukana no gushinga ibirindiro muri ako gace.
Impamvu tuvuze EX-FAR n’Interahamwe n’uko ariho hakomoka abarwanyi ba FDLR bakaba barakunze guhinduranya amazina kuva kuri ALIR1 na ALIR ya 2 maze baza kwigira inama yo guhindura izina biyita FDLR . Ibi babikoze nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishize umutwe wa ALIR ku rutonde rw’Imitwe y’iterabwoba ariko abarwanyi bo baguma ari babandi.
Iyi ALIR izwi cyane ku bitero byiswe iby’Abacengezi yagabye mu majyaruguru y’u Rwanda kuva mu 1997-1998 ari nayo nkomoko y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo ,kuko aba bacengezi bari bagizwe na EX-FAR n’Iinterahamwe. Abacengezi bateraga u Rwanda baturutse muri DR Congo ari naho bafite ibirindiro kugeza n’ubu . Ibi byatumye u Rwanda rwambuka imipaka rujya kubahiga maze DR Congo itangira kuvuga ko u Rwanda ruvogera ubutaka bwayo ariko ku rundi ruhande u Rwanda narwo rugashinja DR Congo gucumbikira no gukorana n’abantu baruhungabanyiriza umutekano basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Batangiye kwibasira abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi
Ntago FDLR yahungabanyaga umutekano w’u Rwanda gusa kuko ubwo yari ikiri ALIR na nyuma yaho ihindukiye FDLR yatangiye no kwibasira abanyekongo kavukire bo mu bwoko bw’Abatutsi yaba muri Kivu y’Amajyaruguru byumwihariko muri teritwari ya Masisi na Rutshuru no muri Kivu y’Amajyepfo aho yibasiye bikomeye Abanyamulenge.
Mu icengezamatwara rikomeye EX-FAR n’Interahamwe baje guhinduka FDLR, Bakigera mu cyahoze ari Zaire batangiye kwegera andi moko by’umwihariko abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu batangira kubangisha bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi maze bagafatanya na EX-FAR n’Interahamwe kubagabaho ibitero no kubasahurira inka ndetse ubutgetsi bwa Mobutu Sese Seko ntibwagira icyo bukora ngo bubacungire umutekano nk’abandi benegihugu .
Nyuma yo kubona ko bugarijwe ndetse n’ubutegetsi bwabo butabitayeho benshi muri bo batangiye guhunga ubutaka bari bamazeho imyaka n’imyaniko bamwe berekeza mu Rwanda( Inkambi ya Gihembe i Byumba, inkambi ya Kiziba ku Kibuye n’ahandi) . U Burundi na Uganda abandi bakomeza kwihagararaho barahaguma mu buryo butaboroheye .
Ibi byatumye abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi batangiza gahunda yo kwirwanaho no kurwanira uburenganzira bwabo aribwo hadutse inkundura y’imitwe nka RCD-Goma yaba Azalias Ruberwa,CNDP ya Laurent Nkunda n’abandi bari bafatanyije nka Gen Ntaganda Bernard, Gen Makenga n’abandi benshi kugeza kuri M23 ubu ihanganye bikomeye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
FDRL kandi yagize uruhare mu ishingwa ry’imitwe yitwaje intwaro itandukanye yagiye ishingwa mu rwego rwo kurinda ubwoko bwabo ubusahuzi n’ibitero yahoraga ibagabaho aha twavuga nk’imitwe nka Raia Mutomboki yashinze n’urubyiruko rwo mu gace ka Shabunda bagamije ku rwanya FDLR n’indi mitwe y’abanyamahanga,FDC yashinzwe n’abo mu bwoko bw’Abahunde i Masisi mu 2011 . Hari kandi imitwe izwi kandi nka “Auto Defense cyangwa le Guides”, Mai Mai Chandariri , Mai Mai Cheka n’iyindi.
Ku rundi ruhande indi mitwe igizwe n’abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu nka Mai Mai ACPLS, Mai Mai CMC/ Nyatura mu gace ka Rutshuru wiyita ko urengera abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu n’undi witwa ANCDH/AFDP ukuriwe na Gen JMV Bonane Nyamuganya na wo uvuga ko urengera abokongomani bo mu bwoko bw’Abahutu mu gace ka Masisi. Ikaba yarashinzwe nyuma yo guseserwa n’ingengabitekerezo ya FDLR ishingiye ku moko ndetse bakaba bakorana bya hafi .
Kuri iyi mitwe hiyongeraho indi mitwe nka Mai Mai Kirikichu mu gace ka Bunyakiri, Mai Mai Yakutumba muri Fizi,na PARECO igice cy’abarwanyi baherereye mu gace ka Lubero batinjijwe muri FARDC mu 2009. Iyi mitwe yose ikaba yarashinzwe ku bufatanye na FDLR bagamije kujya baterana ingabo mu bitugu mu bikorwa by’ubwambuzi n’ubusahuzi mu duce baherereyemo.
Ikindi n’uko umutwe wa FDLR washinjwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye Inyoko Muntu yakoreye abaturage b’abakongomani byanatumye abayobozi bayo barimo Ignace Murwanasha na Callixte Mbarushimana batabwa muri yombi n’ubutabera mpuzamahanga ndetse baranahanwa.
Ntitwavuga uruhare rwa FDLR mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo ngo tubirangize ,ariko ibi bikorwa byose biragaragaza uruhare rukomeye rwa EX-FAR n’Interahamwe nka nyirabayaza w’umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo n’umwuka mubi wakunze kuranga imibanire y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Claude Hategekimana