Ikigo kizwi nka Dallaire Institute for Children, Peace and Security n’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda, basubiyemo amasezerano agamije gukumira ishyirwa ry’abana mu gisirikare.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 aho ikigo cya Dallaire Institute for Children, Peace and Security cyari gihagarariwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wacyo, Dr Shelly Whitman naho ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, aya amsezerano akaba yasinywe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira.
Nuko tubikesha ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, aya masezerano avuguruye azamara imyaka itanu aho hazakorwa ibikorwa binyuranye bigamije gukumira ibikorwa byo gushyira abana mu gisirikare.
Aya masezerano yari asanzweho, yasinywe mu rwego rwo guhagarika ishyirwa ry’abana mu gisirikare mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’ahandi ku Isi.
Yitezweho kuzatanga umusanzu mu bikorwa by’ikigo African Centre of Excellence gisanzweho i Kigali mu Rwanda mu bijyanye n’amahugurwa ndetse no mu bushakashatsi na za Politiki bigamije gukumira gushyira abana mu Gisirikare.
RWANDATRIBUNE.COM