Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ,Moussa Faki Mahamat yasabye u Rwanda na RD Congo kuganira ku bibazo bafitanye, no gutegereza imyanzuro izatangwa n’urwego nyambukiranyamipaka ruri kugenzura amakimbirane ashingiye ku mutekano w’imipaka ibihugu byombi bihuriyeho.
Ibi Mahamat yabitangaje mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kamena 2022, aho avuga ko umwuka mubi w’u Rwanda na RD Congo uhangayikishije Afurika muri rusange.
Mahamat yasabye abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira ku bibazo bafitanye aho yasabye ko umuhuza muri ibi bibazo ariwe Perezida wa Angola João Lourenço,kubahuza mu gihe umwanzuro wa ICGLR utaremeza inkomoko y’amakimbirane ibihugu byombi bifitanye.
Mahamat yibukije abakuru b’ibihugu byombi ko intambara idakemura ibibazo ahubwo itera ibindi kandi ku mpande zombi iyo zihanganye.
Ibi Mahamat abitangaje mu gihe biteganijwe ko Intumwa y’umuyobozi w’umuryango w’abibimbye mu karere k’ibiyaga bigari, Juang Xia atenganya kugirana ibiganiro na Perezida Kagame i Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022, aho azava yerekeza i Goma kuganira na Perezida Tshisekedi.
Umuhuza w’u Rwanda na Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo João Lourenço, nawe avuga ko yateguye inama igomba guhuza Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi mu byumweru 2 biri imbere.