Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, Igisirikare cy’u Rwanda cyamenyesheje Abaturarwanda ko umutekano wabo urinzwe neza.
Bikubiye mu itangazo ryasohowe na RDF muri iki gitondo, rimenyesha abaturarwanda ko umutekano wabo ndetse n’uw’Igihugu cyabo uhagaze neza.
Rikomeza rivuga ko RDF ikomeza guhagarika ibikorwa byose biri guturuka mu Gihugu cy’abaturanyi bihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Riti “RDF izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibitero byambukiranye umupaka biza ku butaka bw’u Rwanda, bihagarara.”
Ni itangazo rije rikurikira ibikorwa by’ubushotoranyi biri gukorwa na FARDC aho iki gisirikare cya Congo kimaze kurasa amabombe mu Rwanda inshuro eshatu mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Ibisasu b’ibibombe biheruka kuraswa na FARDC bikagwa mu Rwanda, byatewe mu cyumweru gishize tariki 10 Kamena 2022 bisandarira mu mirima y’abaturage bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
RDF yari yasohoye itangazo rivuga kuri ibi bisasu, yemeje ko byatewe na FARDC ariko ko ku bw’amahirwe ntawe byakomerekeje.
RWANDATRIBUNE.COM