Umuyobozi wa Komisiyo y’umutekano mu nteko ishingamategeko ya Congo- Kinshasa Jaques Djoli yagaragaje ko ingengo y’imari igenerwa igisirikare cya FARDC idahagije ku kuba cyagura ibikoreshobigezweho bya gisirikare, aribyo afata nk’intandaro yo kwandagazwa na M23.
Depite Djoli avuga ko , ubusanzwe FARDC igenerwa 3.9% by’ingengo y’imari yose y’igihugu.
Yagize ati” aya ari munsi ya Miliyoni 600, ku gisirikare kimaze imyaka 18 gihanganye n’ibibazo by’umutekano muke. Kugirango wubake igisirikare bisaba kuba ushoramo ingengo y’imari ifatika”
Abajijwe uko uko yibona iyo abonye Abanyekongo barenga ibihumbi 500, bahunga igihugu cyabo, Depite Djoli mu burakari bwinshi yagize ati:” Bisa naho tumaze kumenyera kubona abaturage bacu bababara , buri munsi tubona abagore bikoreye imifariso ku mitwe yabo.
Depite Djoli atangaje ibi nyuma y’uko M23 kuri uyu wa 13 Kamena 2022 yemeje ko yafashe umujyi wa Bunagana uherereye hafi y’umupaka wa Uganda.
FARDC yo ishinja u Rwanda kuba arirwo rwafashe Bunagana cyane ko ngo M23 nta bushobozi ifite bwo gufata agaca na kamwe ka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.