Umwe mu basirikare barinda Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaye atwaranywe n’ingurube kuri Moto, bituma abenshi bibaza inkomoko naho yari ajyanye iyo ngurube.
Iyi foto yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, nyuma y’umunsi umwe gusa , hoherejwe umutwe udasanzwe urinda Perezida Tshiskekdi kujya gutanga ubufasha ku basirikare bahanganye na M23 mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi foto kandi yaje ikurikira indi nayo yagaragaje Umusirikare wambaye impuzankano ya FARDC afite inkoko ebyiri aribyo byatumye benshi bakomeza kubyibazaho mu gihe abandi badatinya kuvuga ko aya matungo magufi baba bayasahuye mu baturage.
Kugeza ubu mu rugamba M23 ihanganyemo n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC yamaze kwirukanwa mu mujyi wa Bunagana kuri ubu ugenzurwa n’abarwanyi b’uyu mutwe.
Ifatwa rya Bunagana ryatangajwe na FARDC binyuze ku muvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajayrauguru, Gen BGD Sylvain Ekenge wanahise ushinja igisirikare cy’u Rwanda kuba inyuma y’iki gikorwa.