Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko byaba ari ikibazo gikomeye igihe ingabo z’u Rwanda zaba ziri ku butaka bwa Congo Kinshasa nk’uko FARDC ikomeje kubitangaza.
Ambasade ya Amerika ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko nayo irimo gukurikirana ibiri kubera mu burasirazuba bwa RD Congo, ndetse isaba u Rwanda na RDC kwirinda ubushotoranyi bushobora kuganisha ku ntambara yeruye y’ibihugu byombi.
Ubu butumwa buragira buti” Turajwe ishinga n’imirwano iri mu burasirazuba bw’iki gihugu, cyane ko havugwamo n’ingabo z’u Rwanda bivugwa ko ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”
Ubu butumwa bukomeza busaba ko habaho ubwumvikane no kurebera hamwe igifitiye abaturage b’ibihugu byombi akamaro mbere yo gutekereza intambara.
Muri Gashyantare 2022, Leta Zunze ubumwe za Amerika zibinyujije muri Ambasade yazo i Kinshasa zatangaje ko ziteguye gutanga umusanzu wazo mu gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke w’akerere k’uburasirazuba bwa Congo.