Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko guhera mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 14 Kamena cyatangiye gusubiza Congo Kinshasa abasirikare bayo 137 bari barahunganye ibikoresho bahunze M23 ku wa mbere w’iki cyumweru.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda[UPDF] Brig Gen Felix Kulayigye yavuze ko aba basirikare ba Congo bacyuwe banyuze ku mupaka wa Ishasha uhuza ibihugu byombi.
Uganda ivuga ko abasirikare 127 ba FARDC aribo batahutse , mu gihe muri Uganda hasigaye abagera ku 10 barwariye ibikomere mu bitaro bya Mutolere mu karere ka Kisoro. Uganda ivugako ubariyemo n’izi nkomere zirwariye i Kisoro, abasirikare ba FARDC bahungiye muri iki gihuu bagera ku 137.
Abasirikare ba FARDC bahunze imirwano yabahanganishije na M23 kuwa Mbere tariki ya 13 Kamena 2022. Iyi mirwano ikaba yaraje kurangira M23 ifashe umujyi wa Bunagana unafite umupaka uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.