Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Gen de BGD Slyvain Ekenge, yagaragaye yifatanije n’abigaragambya bamagana u Rwanda mu mujyi wa Goma.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bugaragaza, Gen Ekenge ageza ijambo ku bitabiriye imyigaragambyo yamagana u Rwanda ashinja kuba intandaro y’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.
Muri iyi mbwirwaruhame Gen Ekenge yashimiye Abanyekongo mu nzego zose bashyigikiye ko igihugu cyabo gitekana, ashimangira ko FARDC itazemera na gato ko hagira akandi gace ka Kivu y’Amajyaruguru kajya mu maboko ya M23 n’abafatanyabikorwa bayo yise ibyihebe .
Yagize ati:” Ndashimira abatabiriye iyi myigaragambyo y’amahoro. Mu izina rya FARDC, Polise n’izindi nzego z’umutekano , ndababwiza ukuri ko tutazemera ko hari akandi gace ka Kivu y’Amajyaruguru n’ubutaka bw’igihugu cyacu muri rusange kajya mu maboko y’ibi byihebe n’abafatanyabikorwa babo”
Gen Ekenge yashoje ijambo rye akangurira Abanyekongo kwigaragambya mu mahoro bamagana ibikorwa bigayitse bikorwa n’abaturanyi babo.
Gen Ekenge si ubwambere yumvikanye ashimangira ko ibihugu bituranye na RD Congo bifasha M23, dore ko ubwo Umujyi wa Bunagana wafatwaga yemeje ko ari ingabo z’u Rwanda zawufashe aho kuba M23 bahanganye.
Recevant ce mercredi 15 juin le mémo de la société civile au nom de l'autorité provinciale,le Gén. Ekenge porte-parole du Gouv. remercie la population pour le soutien indéfectible aux @FARDC_off et la @comgenpnc
Il a rappelé la population à marcher pacifiquement. pic.twitter.com/eKl3m1NZjg
— Gouvernorat du Nord-Kivu ?? (@GouvNordKivu) June 15, 2022