Abatuye muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahinze umushyitsi kubera ubwoba bw’imirwano ishobora kuhaduka.
Birakekwa ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zishobora kugaba ibitero simusiga byo kwisubiza umujyi wa Bunagana ubu uri mu maboko ya M23.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena, umujyi wa Bunagana wafashwe na M23 uri kuwucunga kugeza nubu, aho ingabo za FARDC zahungiye muri Uganda ariko zimwe zikaza guhita zitahuka.
Ubuyobozi bw’ingabo muri Kivu ya Ruguru, butangaza ko igisirikare cyamaze kwegeranya ibikenewe byose kugira ngo bisubize uyu mujyi.
Muri Rutshuru hamaze koherezwa abasirikare bari hagati y’ 1 000 n’ 2 000 bashobora gutangira kugaba ibitero byo kwisubiza uyu mujyi isaha iyo ari yo yose.
M23 yakunze gutangaza ko yifuza ibiganiro na Leta, yatangaje ko aba basirikare b’Igihugu ntakindi cyabazanye muri Rutshuru atari imirwano.
Abatuye muri Rutshuru bavuga ko icyo ari cyose ko isaha n’isaha rwakwambikana, ku buryo abahasiga ubuzima baba benshi.
Francine Mundele aganira na BBC, yagize ati “Ubwoba ni bwinshi, intambara ikomeye ishobora kuba hano. Abahunze ni benshi nabo ubu batinye kugaruka.”
Undi muturage witwa Emery Samvula utuye muri Bunagana nawe yabwiye BBC ko hari ituze ariko ko imirwano iremereye ishobora kubura.
Yagize ati “Sinavuga ko ubuzima ari ubusanzwe kuko hari ubwoba ko FARDC igihe cyose ishobora kugaba ibitero bikomeye.”
Abaturage uruhuri bo mu Mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana M23 ariko ahanini cyane bamaganye u Rwanda bashinja gufasha uyu mutwe.
Aba baturage bakoze imyigaragambyo bagana ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, ndetse bateza akaduruvayo ubwo bashaka kwinjira ku mbaraga, bagatera amabuye menshi mu Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM