Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana yemeje ko u Rwanda nta gahunda rufite yo gufunga imipaka iruhuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri ibi bihe hari umwuka utari mwiza.
Ibi Minisitiri Alfred Gasana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Kamena 2022 nyuma y’Umuganda bagiriye ku musozi wa Rubavu.
Agaruka ku mutekano w’ u Rwanda muri ibi bihe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hari kubera imyigaragambyo bavuga ko yamagana u Rwanda, Minisitiri Gasana yavuze ko ibyo bashinja u Rwanda ari ibinyoma kandi ko uko byagenda kose ukuri kuzigaragaza mu bihe bya vuba.
Abanyamakuru bamubajije icyihishe inyuma y’ukwihangana kwagaragajwe n’abapolisi b’uRwanda ubwo baterwaga amabuye n’abigaragambya ku truhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Yagize ati :” Uguteye ibuye ukarimusubiza uba uhwanye nawe!Bariya bo mubihorere kuko iyo umuntu agushotoye ntumusubize iyo azi ubwenge ragenda akabitekerezaho ubundi akigaya”
Agaruka ku baturage ba Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda yavuze ko bo ubwabo bazakomeza guharanira uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu , ko ibyo bireba Congo nk’igihugu bitareba
Minisitiri Gasana yijeje Abanyarwanda ko bafite umutekano kuko nta kintu nakimwe kizahungabanya umutekano inzego zibishinzwe zihari, yanaboneye ko kwibutsa abanyarwanda kwirinda kuba bakorera ingendo mu mujyi wa Goma mu gihe Abanyekongo bagifite uburakari bukabije.
Umuhoza Yves