Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, Abarwanyi ba M23 bagaragaye bahaguruka mu mujyi wa Bunagana bamaze iminsi 3 bafashe berekeza i Rutshuru rwagati bikekwa ko ariho imirwana yabo na FARDC igiye gukomereza.
Umuturage utuye Bigaga 1 yabwiye Rwandatribune ko abarwanyi bagera kuri 500 ba M23 bahagurutse mu mujyi wa Bunagana berekeza i Rutshuru ahari ingabo za FARDC bivugwa ko zirwamiye amajanja, ari naho ahera avuga ko bishoboka ko M23 ishobora kuba igiye gukomereza imirwano.
Hagati aho, ikinyamakuru Goma24 cyanditse ku ruguga rwacyo rwa Twitter, ko Mu nama Nkuru y’Umutekano yabaye kuri uyu wa Gatatu, FARDC yabeshye Umukuru w’Igihugu Felix Tshisekedi ko M23 iri bukurwe mu mujyi wa Bunagana mu gihe cya vuba.
Iki kinyamakuru kivuga ko M23 nta gahunda yo guhagarika imirwano ifite, cyane ko mubyo irwanira hiyongereyeho kurengera Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje gutoteza no guhezwa ku nyungu z’Abenegihugu kandi ari abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’abandi bose.
M23 yafashe umujyi wa Bunagana kuwa Mbere tariki ya 13 Kamena 2022, nyuma y’imirwano ikomeye y’iminsi 2 yari yayihanganishije na FARDC.