Umuyobozi w’ihuriro Lamuka , ryiganjemo imitwe ya Politiki itavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, Martin Fayulu yavuze ko gusesa amasezerano RD Congo yagiranye n’u Rwanda bidahagije asaba ko ayo masezerano yakwerekwa abaturage.
Ibi Martin Fayulu yabitangaje ubwo itangazamakuru ryamubaza uko yakiriye iseswa ry’amasezerano igihugu cye cyari gifitanye n’u Rwanda.
Matin Fayulu yavuze ko gusesa amasezerano gusa bidahagije, ahubwo ayo masezrano yakabaye yerekwa abaturage bakareba ibyo yise amanyanga ayakubiyemo.
Martin Fayulu yavuze ko Congo nta muyobozi utekereza ku rwego rw’abayobora u Rwanda, ari naho yavuze ko imitego yose ngo u Rwanda ruteze RD Congo yisanga yayiguyemo.
Yagize ati:” Abanyarwanda si abanzi bacu. Njye ndasaba abaturage bacu kwirinda kwinjira muri ibi bibazo byo kwikoma abavuga Ikinyarwanda kuko ariwo mutego twatezwe imbere y’imiryango mpuzamahanga. Baraza kudushinja ivangura.”
Fayulu avuga ko we yizeye ko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kizakemurwa n’Umuryango w’Abibumbye mu mahoro, anaboneraho gusaba umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe kwinjira muri iki kibazo no kumvikanisha impande zombi hagamijwe ituze ry’abatuye ibihugu byombi.
Nta mutego urimo ahubwo DRC yahaye intebe abagenosideri nibo baguma kuyikoresha amakosa
Ntimwumva umugabo nyamugabo reka nabandi bakangurira rubanda gutemana
Fayulu atangiye gushaka amajwi anyuze kuri côté faible ya chisekedi .
Aha aravuga ukuri ntabwo bikwiriye kumbwira abaturage uyobora ngo umwanzi nurwanda nabakivuga Bose . none se ko politike itagira umwanzi ko ejo byatunganye binyuze mubiganiro azagaruka ababwire ko yarotaga ngaho nimumbwire? njye icyo nasaba abaturage ba RDC nukwirinda kubivugwa nabayobozi bashaka kubaroha mubikorwa bibi bibaganisha mwisurambi yaranze abanyarwanda muri 1994. ntanyungu nanke ababikoze bungutse keretse ibihano bikomeye bahawe na Rurema bamwe bapfuye bangara , abandi baheze mumahanga batandukanye nababo ibyo nibyo byakabahaye isomo . njye ndatabaza Imana ngo Irebe neza Congo ujisho ryimbabazi maze abacongomani babane mumahoro.