Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko ibikorwa bya Gisirikare bari gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiswe Shuja, bitahagaze nkuko byiriwe bivugwa kuri uyu wa Kane.
Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, UPDF ivuga ko Operasiyo Shuja itigeze ihagarikwa.
Iri tangazo rigira riti “Ibi ni ukugira ngo dutange umucyo kuri operasiyo Shuja, igikomeye nkuko dukomeje guhiga bukware ibyihebe bya ADF.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kalayigye, rivuga kandi ko ubuyobozi bw’igisirikare cya Uganda bushimira Abajenerali, Abofisiye ndetse n’abandi bose bari muri iyi operasiyo ku byo bakomeje kugeraho mu rwego rwo kugera ku ntsinzi y’ibi bikorwa bigamije kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.
Risoza rigira riti “Turisegura ku rujijo rwaba rwatewe n’inkuru yatambutse muri Daily Monitor uyu munsi tariki 17 Kamena 2022.”
RWANDATRIBUNE.COM