Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko umusirikare wa Congo utaramenyekana umwirondoro, yarasiwe ku Mupaka uhuza u Rwanda na RDCongo, ubwo yavogeraga u Rwanda akinjira arasa abari bari ku butaka bw’u Rwanda.
Iri raswa ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, ahagana saa 08:45’ za mu gitondo.
RDF ivuga ko uyu musirikare utaramenyekana umwirondoro wa FARDC, yarashwe nyumayo kwinjira mu Rwanda akarenga Metero 25 avuye ku mupaka w’Igihugu cye ubwo yazaga arasa mu basivile barimo bambukiranya umupaka.
Uyu musirikare wari ufite imbunda ya AK 47, na we yaje kuraswa n’Umupolisi w’u Rwanda nyuma yo kubona ko akomeje kurasa.
Itangazo rya RDF rigira riti ““Umupolisi w’u Rwanda na we yamurashe amusubiza mu rwego rwo kwirwanaho ndetse no mu kurinda abasivile bambukiranyaga umupaka ndetse n’abakozi bo ku mupaka.”
RDF ivuga ko uyu musirikare yakomerekeje abasivile batandukanye n’abapolisi babiri b’u Rwanda.
Igisirikare cy’u Rwanda kandi kivuga ko cyahise gitumira Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) kugira ngo ikore iperereza kuri iki gikorwa.
U Rwanda kandi rwanahamagaje ubuyobozi bwa RDCongo ndetse n’abakozi bo ku mipaka ku mpande zombi kuza kureba ahabereye iki gikorwa.
RWANDATRIBUNE.COM