Nyuma yo gufata Umujyi wa Bunagana, Umutwe wa M23 wamaze kwigarurira agace ka Ntamugenga kari mu birometero 40 ugana mu mujyi wa Goma.
Imirwano yakomeje muri gurupoma ya Jomba na Rwankuba aho ingabo za Leta FARDC zifatanyije na MONUSCO ziri kugerageza kwisubiza ikiraro cya Rwankuba muri Tchengerero zari zambuwe ku munsi w’ejo.
Uyu munsi mu masaha ya saa tanu nibwo ingabo za M23 zatsimbuye FARDC zizambura akandi gace ka Ntamugenga.
Agace ka Ntamugenga ni agace k’imisozi miremire, abahanga mu bya gisirikare bavuze ko kuri M23 bisobanuye ikintu gikomeye kiyihesha amahirwe yo kuba yakwigarurira umujyi wa Rutschuru n’inkengero zawo.
Ibintu bikomeje kuba bibi muri kariya gace ka Rutschuru aho uko umunsi ukeye ingabo za Leta zikomeje gutakaza ibirindiro bikomeye.
Ally MWIZERERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Courage bahungu banana nubwo ntakiri umurwanyi nzajya mbasabura kuri Nyagasani. Muhumure ntabwo Imana yakwemera ko mwitwa impunzi iwanyu
Reka battsindwe kuko nibo bashaka kwerekanq ko M23 atari abakongomani nibo bagomba kubibemeza rero