Umutwe wa M23 urashinja Ingabo z’Igihugu (FARDC) kohereza abarwanyi ba FDLR na Mai Mai kuburizamo itahuka ry’impunzi mugitero cyagabwe ku muujyi wa Bunaganakuwa 16 Kamena 2022.
Binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi w’uyu mutwe . Majoro Willy Ngoma bavuga ko kuva ejo, FARDC na FDLR barimo kubashotora. Majoro Ngoma vuga ko kuva ku munsi w’Ejo FARDC yohereje abafatwanyabikorwa bayo FDLR na Mai Mai ku gaba utero ku mujyi wa Bunagana bagamije kuburizamo itahuka ry’impunzi z’Abanyekongo bahungiye muri Uganda.
Majoro Ngoma avuga ko ukuriije igitero bagabweho na FDLR yifatanije na Mai Mai kitari kigamije kwisubiza Bunagana ahubwo ngo hari hagamijwe gutera ubwoba abaturage bahungiye hafi y’umupaka wa Uganda bari batangiye gutahuka.
Majoro Ngoma avuga ibikorwa by’ubushotoranyi byakomeje n’uyu munsi tariki ya 17 Kamena 2022 ubwo FARDC yifatanije na FDLR bagabye igitero ku birindiro by’uyu mutwe biri i Tchengero.
Major Ngoma avuga ko M23 yakubise inshuro aba basirikare bikaba ngombwa ko bahunga berekeza mu gace ka Ntamugenda.
Majoro Ngoma avuga ko M23 icyo ishyize imbere ari ibiganiro bigamije amahoro na Guverinoma ya Felix Tshisekedi. Yanaboneyeho kwamagana ibikorwa by’isahura n’itotezwa rikomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
M23 Piga washenzi na ubaguzi wao mwisho wataitika makubariano ya Nairobi