Gen Maj Chico Tshitambwe Jérome wahawe kuza gufasha Gen Cirumwami Peter kwirukna umutwe wa M23 mu mujyi wa Bunagana yatangiye inshingano.
Gen Chiko yivugiye ko yiteguye kwirukana M23 mu mujyi wa Bunagana baba bazima cyangwa ari imirwambo, yari asanzwe ari Komanda wungirije w’umutwe udasanzwe w‘abasirikare barinda Umukuru w’Iguhugu.
Mu minsi ya mbere ye ku rugamba, yahuye n’ibitero bikomeye bya M23 aho nko mu duce twa Kabindi na Rangira dukikije umujyi wa Rutshuru twagoswe n’abarwanyi ba M23.
Twakwibutsa ko Gen Chiko akunze kurangwa n’amagambo yuje ivangura aho, Abanyekongo bose bavuga Ikinyarwanda avuga ko ari Abanyarwanda. Bivugwa ko kugirango yoherezwe ku rugamba ariwe wabisabye abayobozi be mu gisirikare cya FARDC, nyuma yo kuvuga ko yasanze uburyo Gen Cirumwami akoresha mu guhangana na M23 buciriritse.
Bivugwa ko Gen Chiko yari yijeje abayobozi be ko we n’itsinda ry’abarinda Perezida Tshisekedi bazanye ku rugamba bari bijeje abayobozi babo ko bagomba kwirukana M23 mu mujyi wa Bunagana mu gihe kitarenze icyumwru.