Iherezo ry’amakimbirane ari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rishobora kuba Jenoside. Aya makimbirane akomeje kugenda ahemberwa n’ubuyobozi mu maso y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye nyamara ntizigire icyo zikora.
Ibi biraca amarenga ko muri iki gihugu hari gutegurwa Jenoside nk’uko byagenze mu Rwanda ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu maso y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zari zihari.
Ibi biragaragazwa n’amagambo yavuzwe n’umuyobozi wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru , akaba n’umuyobozi wa Polisi Ekuka Lipopo , ubwo yabwiraga abapolisi bari ku karasisi ati” Mubwire abaturage bose , mubwire abagore banyu bafate imihoro , bafate ibihiri mbese ikintu cyose gishobora kwica , muhige abo Banyarwanda.”
Ibi byakurikiwe n’imvururu zagaragaye mu mujyi wa Goma mu myigaragambyo igiye itandukanye ,ubwo bibasiraga amaduka y’Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda hamwe n’ay’Abanyarwanda bakorera muri uwo mujyi agasahurwa bikomeye kandi ubutegetsi burebera .
Hagaragaye kandi amabariyeri yashyizweho mu mihanda hirya no hino yo gufata abasore bo mu bwoko bw’Abatutsi bakababoha, ibi nabyo byategetswe n’ingabo z’igihugu , ndetse babigiramo uruhare hamwe n‘inyeshyamba ziyunze nabo mu ntambara barimo na M23.
Hagaragaye kandi umwe mu basirikare ba Congo wiyahuye mu mupaka agatangira kurasa atarobanuye mu baturage bari aho bategereje kwambuka ndetse no mu bashinzwe umutekano wo ku mupaka ,aho yakomerekeje benshi b’abasivire ndetse n’abashinzwe umutekano, icyakora nawe akaza kuraswa agahita apfa.
Ibi kandi byakurikiwe nakavuyo kagiye kagaragara mu mijyi itandukanye aho abasore bipfutse ibitambaro babaga bari gusaka imodokari ngo barebe ko nta muntu urimo uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda . Ibi bakabikora bitwaje imihoro ityaye ,bahagarikiwe na Polisi y’igihugu.
Mu magambo ateye ubwoba akomeje kugenda acicikana ku mbuga nkoranya mbaga bamwe bahamagarira abandi kwica Umunyarwanda wese n’ufitanye isano nabo wese , aho bavuga ko uzamubona wese agomba kumukata ijosi kuko ari ikiribwa cyabo.
Umuvugizi wa Guverinoma wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo Patrick Muyaya nawe aherutse kumvikana avuga ko ikibazo bafite atari abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ko ahubwo ari Abatutsi batuye muri Rutshuru.
Aha ntitwakwirengagiza iyicwa ry’abaturage bo mu gace ka Haut Plateau bo mu bwoko bw’Abanyamurenge , bakomeje kwicwa n’amoko begeranye , ibyo bikaba Leta irebera ndetse n’ingabo za Leta zirebera. Ibyo byose kandi bigakorwa bavuga ko ngo ari Abanyarwanda, mu gihe imipaka yakaswe bakisanga barabaye Abanye-Congo.
Ibi byose bigaragaza ko iyi Jenoside yateguwe kandi ko iri kugenda ishyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye zo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’abaturage bakomeje kubishishikarizwa umunsi ku wundi.
Imiryango itandukanye idaharanira inyungu ikomeje gutabariza imbaga nyamwinshi ibarizwa muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kubera iyicwa rubozo rikoje gukorerwa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda , ndetse n’abafitanye isano nabo bose, bavuga ko niba ntagikozwe iki gihugu kigiye kuberamo
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM