Umupaka wa Kitagoma uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, ubu uragenzurwa na M23 kuva ejo ku wa mbere tariki 20 Kamena 2022.
Mu mirwano yamaze amasaha arindwi ihanganishije ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba za RUD-urunana na FPP, umutwe wa M23 wigambye gufata undi mupaka ukomeye wa Kitagoma uherereye muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rutschuru.
Umutwe wa M23 uvuga ko ibi bikorwa bya gisirikare byakozwe mu rwego rwo kwagura Akarere ibi bikaba byavuzwe na Major Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ikorera i Bunagana, ivuga ko muri uyu mujyi wa Bunagana abaturage batangiye gutahuka kandi barindiwe umutekano na M23.
Mu itangazo ryasohowe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Costantin Ndima rihamya ko umupaka wa Bunagana uri gukoreshwa na M23, yaba ibiro by’abinjira n’abasohoka n’indi mirimo ijyanye na gasutamo bityo akaba asaba abantu kudakoresha uwo mupaka ko kwaba ari ugutera inkunga umutwe w’iterabwoba.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM