Umutwe wa M23 washimye imyanzuro y’abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, kubw’umwanzuro bafashe wo guhagarika imbwirwaruhame zimaze iminsi zikoreshwa n’abayobozi zatumaga abavuga Ikinyarwanda bose bibasirwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 n’ubuyobozi bwa M23, bavuga ko bishimira umwanzuro wa EAC uvuga ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hagomba guhagarikwa ikoreshwa ry’imvugo zibiba urwango n’ibindi bikorwa byose byaganisha kuri Jenoside byari bimaze iminsi bikoreshwa na bamwe mu bayobozi mu nzego bwite za Leta.
Baragira bati:”Turashima cyane Abakuru b’Ibihugu bigize EAC ku bushake n’umwazuro bafashe ku ihagarikwa ry’imbwirwaruhame zibiba urwango ruganisha ku cengezamatwara rya Jenoside, tunasaba Abanyekongo bose n’imitwe ya Politiki guhuriza hamwe mu kurwanya ibi bikorwa”
Muri iti Tangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma, rikomeza ryibutsa ko hadakwiye kwirengagizwa ko bamwe mu bakwije izi mbwirwaruhame ari abayobozi mu nzego z’umutekano n’abanyapolitiki bazwi,ndetse anaboneraho kuvuga ko ibyo batangaje byatumye abaturage bamwe bicwa abandi bagacyuzwa utwabo na bamwe mu mpirimbanyi zakurikije ibikubiye muri izo mbwirwaruhame.
M23 ivuga ko igishyigikiye inzira y’amahoro inyuze mu biganiro, ndetse inaboneraho kumenyesha abantu ko kuva ku munsi w’Ejo kuwa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022, yatangiye kwakira impunzi zitahuka zica ku mupaka wa Bunagana uri mu bice bigenzurwa n’aba barwanyi.
Umwanzuro wa 8 w’Inama y’abakuru b’ibihugu binyamuryango bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uvuga ko:”Imbwirwaruhame zibiba urwango, imvugo ikakaye n’ibindi bikorwa bisa n’ibitegura Jenoside muri RD CongobBigomba kwamaganirwa kure n’amashyaka ya Politiki n’abaturage muri rusange ahubwo bakunga ubumwe bagamije gushakira amahoro arambye uburasirazuba bw’iki gihugu”