Inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yitabiriwe n’umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ndetse na bagenzi be barimo uwa FARDC, Gen Celestin Mbala.
Ni inama yabaye ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022 nyuma yuko byanzuwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse abagaba bakuru b’Ingabo z’u Rwanda n’iza Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyi nama yanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbaddi, uw’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, uwa Kenya, Gen Robert Kiboch, uwa Tanzania, Gen Venance Mabeyo n’uwa Sudani y’Epfo, Gen Santino Deng Wol.
Iyi nama yabereye i Nairobi muri Kenya, yaje ikurikira itangazo rya Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye EAC, watangaje ko yemeje itangizwa ry’itsinda rihuriweho ry’ingabo za EAC rigamije kujya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bahuye kugira ngo banoze inshingano z’iri tsinda ndetse banashyire ku murongo ibikenewe byose kugira ngo iri tsinda rijye guhashya iriya mitwe irimo uwa M23 ukomeje guhangana na FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM