Hon Promesse Matofali Yonama, Umudepite mu nteko ishingamategeko Uhagarariye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yasabye Leta ya Kinshasa gutekereza ku ruhuri rw’ibibazo yayigejejeho mbere yo kwakira ingabo zihuriweho n’ibihugu by’umwuryango wa Afurika yunze ubumwe ukuyemo u Rwanda rwahejwe.
Bimwe muri ibi bibazo Hon Matofali yifuje ko byasubizwa byinshi bishingiye ku byo afata nk’intege nke mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Depite Matofali avuga ko ikibazo cya mbere yifuza ko asubizwa na Leta ya Kinshasa yemeye kwakira ingabo za EAC, hagomba kubanza kugaragarizwa abaturage ibyagezweho n’ibihe bidasanzwe byashyizweho na Perezida Tshisekedi ndetse hakagaragazwa uruhare abayobozi ba Gisirikare bayoboye Intara ya Ituri n’iya Kivu y’Amajyaruguru bagezeho mu gihe kirenga umwaka bamaze.
Hon Matofali avuga ko yifuza ko Guverinoma nanone yatanga ubusobanurpo kucyo FARDC na UPDF bagezeho binyuze muri Operasiyo Shujaa bahuriyeho.
Akomeza avuga ko FARDC igomba kugaragaza icyagezweho mu bikorwa byise Ugukubura (Operation Socola 1&2) bikorerwa mu ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru. Uyu muyobozi yifuza ko harebwa n’ubushobozi bw’abahagarariye izi operaziyo kuko bashobora kuba aribo kibazo gikomeye.
Uyu mudepite avuga ashimangira ko hagomba kwicazwa MONUSCO bakayibaza icyo yakoze mu myaka irenga 20 bamaze muri iki gihugu.
Uyu mudepite akomeza yibaza ngo ninde uzahabwa guhuza ibikorwa by’iki gisirikare cy’ibihugu bigera kuri 6, cyane cyane mu ntara zazahajwe n’imitwe yitwaje intwaro arizo (Ituri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru)
Uyu muyobozi akomeza yibaza ngo hazakorwa Operasiyo zingana iki zizafasha Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro.
Mu gusoza, Hon Matofali asaba ko Perezida Tshisekedi agomba kugaragaza aho amafaranga azahemba abasirikare bazaba boherejwe n’ibihugu byabo muri RD Congo azava, mu rwego rwo kurinda akajagari batera mu gihe baba bashatse kwihemba ku mutungo kamere w’iki gihugu.
Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yateraniye i Nairobi muri Kenya kuwa 20 Kamena 2022, yemeje ko hagiye koherezwe umutwe w’Ingabo uhuriweho, uzahangana n’imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Cyakora Perezida Tshisekedi yifuje ko muri izi ngabo hatagomba kuba harimo abasirikare b’u Rwanda yakunze gushinja gushyigikira umutwe wa M23.
DRC n’ikatwemo ibice byitwe ibihugu kdi biyoborwe n’abayobozi babikwiriye,bigire igisirikare cy’umwuga apana mayibobo zirirwa ziteranya abaturage