Urugendo Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yagiriye mu Rwanda ubwo yitabiraga inama ya CHOGM rwafashwe n’Abanyekongo nk’ubugambanyi ku gihugu cyabo banasaba ko hakwiye kongera gutekereza ku ngabo ze zizaza mu za EAC.
Abanenshi mu Banyekongo bavuga ko mu gihe Museveni azi neza ko barimo gucana umubano n’u Rwanda we, akaba akomeje kuwuzahura narwo, bikwiye gushidikanywaho muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Aba basesenguzi baganiriye na Media Congo, bakomeje bavuga ko bigoye guhana u Rwanda muri aka karere rugihuje imbaraga na Uganda, ari naho bahise bemeza ko kugirango M23 ifate Bunagana yafashijwe bidasubirwaho n’ingabo za Uganda bavuga ko zaje gufasha abavandimwe babo b’u Rwanda bari bakomeje gukubitirwa inshurio mu mujyi wa Bunagana.
Ubutumwa bwa Muhoozi ku rugendo rwa se bwateye benshi u burakari.
Agaruka ku ruzinduko rwa se n’uko yakiriwe mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uheruka kwitwa n’ubuyobozi bwa RD Congo umugambanyi, yagize ati:”Ushobora kugerageza kurwanya Abachwezi gusa ntuzigera ubatsinda. Inkotanyi Cyane ! Abanyarwanda Murakoze cyane’
Kuri bamwe mu banyekongo ngo ubu butumwa babufashe nka gihamya ikwiye kugenderwaho ingabo za Uganda UPDF, nazo zikurwa ku rutonde rw’iza EAC zizaza guhashya imitwe y’inyeshyamba kuko ngo nazo zaza ziri ku ruhande rw’u Rwanda.
Bavuga ko ubu butumwa bwa Muhoozi bwerekana ko u Rwanda na Uganda badakiye gufatwa nk’abantu babiri, ahubwo ko ari umuntu umwe, kandi ngo bumva ko iyo urwanyije umwe uba urwanyije bose.
Abakongomani bafite ikibazo ariko tu si gusa