Itsinda ry’ingabo rihuriweho rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM) ryemeza ko kugeza ubu nta bimenyetso bigaragaza hari abafasha umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC.
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze iminsi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Gusa mu minsi ishize, hajemo ingingo nshya aho iki Gihugu ubu cyazanyemo na Uganda ko uyu mutwe ukomeje kotsa igitutu FARDC unafashwa n’ibi Bihugu bibiri [Uganda n’u Rwanda].
Impuguke z’umuryango w’Abibumbye zagendeye ku bitangazwa na EJVM, zivuga ko kugeza ubu hataraboneka ibimenyetso byemeza ko M23 ifashwa n’ibindi Bihugu.
U Rwanda rwakunze kwamagana ibi birego, ruvuga ko rudashobora gufasha umutwe uhungabanya umutekano w’ikindi Gihugu.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse gutanga, yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi ukomeje gutangaza ibi birero, ari ukwihunza inshingano nka Perezida kuko yananiwe kurandura ikibazo cya M23 kireba Abanye-Congo ubwabo
Umutwe wa M23 na wo wakunze guhakana ibyo kuba ufashwa n’u Rwanda, aho umuvugizi wawo, Maj Willy Ngoma yavuze ko nta bufasha na buto babone, yewe ngo habe “n’urushinge.”
Iyi Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yanagaragaje ko icyatumye M23 yubura imirwano ari ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwabwo kuko bwanze kubahiriza ibikubiye mu masezerano bwagiranye n’uyu mutwe.
Maj Willy Ngoma aherutse gutangaza ko uyu mutwe wa M23 ntakindi ushaka atari uko RDCongo yubahiriza ibikubiye muri ariya masezerano y’amahoro yo muri 2013 agamije guha uburenganzira abo muri uyu mutwe.
RWANDATRIBUNE.COM