Umudepite wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasohoye inyandiko igaragaza umubare w’abantu umutwe wa ADF urwanya Uganda, umaze kwica muri Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Depite ku rwego rw’Igihugu witwa Jean-Baptiste Kasekwa, mu nyandiko ye igaragaza ubugome bw’indengakamere bukomeje gukorwa na ADF, yavuze ko mu minsi 30 gusa, uyu mutwe umaze kwica abasivile 161.
Yavuze ko kuva tariki 28 Gicurasi kugeza ku ya 27 Kamena 2022, ADF yakoze ibitero bigera muri 17 muri aka gace ka Beni.
Yavuze ko uretse aba bantu 161 bamaze kwicwa na ADF, ibikorwa by’uyu mutwe byanatumye abantu bagera muri 29 b’i Beni baburirwa irengero ndetse ukaba waranatwitse inzu nyinshi z’abaturage.
Depite Jean-Baptiste Kasekwa, yagaragaje kandi ko tariki 28 Gicurasi 2022, ADF yishe abantu 37 mu gace ka Beu-Manyama tariki 28 Gicurasi, naho tariki 30 Gicurasi yica abantu 16 i Bulongo.
Naho mu itariki 1 Kamena 2022, ADF yishe abandi bantu 9 mu duce twa Beu-Manyama, Mangungu na Kareseau mu gihe mu matariki ya 05 n’iya 06 Kamena, abantu 27 bishwe mu gace ka Otomabere.
Naho tariki 11 Kamena, mu duce twa Linzosisene na Kokola, hishwe abandi bantu 6 naho tariki 12 Kamena, mu duce twa Kisiki na Kijeki, hicwa abandi basivile bane.
RWANDATRIBUNE.COM