Umuyobozi w’ishyaka Union Nationale Congolais, Vital Kamerhe uheruka kugirwa umwere ku byaha bya ruswa yari akurikiranweho, yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukemura ikibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gusura Perezida Felix Tshisekedi mu biro bye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru niba yiteguye kongera guhabwa inshingano zikomeye zirimo n’umwanya wa Minisitiri w’Intebe, Kamerhe yavuze ko yiteguye gukora inshingano zose yashingwa mu gihe zifitiye abaturage yahoze akorera akamaro.
Yagize ati “Icyo aricyo cyose nahabwa gukora nagikora ku bw’igihugu cyanjye n’umuturage wacyo. Nibona nk’umutarage witeguye gukomeza gukorera igihugu cyanjye.”
Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, avuga ko hari gahunda afite ashobora gushyira mu bikorwa mu rwego rwa Gisirikare, Dipolomasi kandi itahungabanya umutekano ishobora gutuma ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kirangira.
Vital Kamerhe yafunzwe mu mwaka 2020, akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 50 z’Amadorari yari agenewe umushinga Perezida Tshisekedi yari yatangije yiswe ”Gahunda y’iminsi 100”. Mu cyumweru gishize nibwo yagizwe umwere ahita arekurwa aho yari afungiwe muri Gereza ya Makala.
RWANDATRIBUNE.COM