Depite Ngaruye Emmanuel Muhozi avuga ko afite ibimenyetso simusiga byerekana ko u Rwanda na Uganda bifasha M23, ndetse anemeza ko hari abasirikare b’u Rwanda n’Aba-Uganda bicirwa mu mirwano ihanganishije M23 na FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi uyu mudepite wagaragaje kwikoma u Rwanda na Uganda, yabitangarije BBC mu kiganiro Imvo n’Imvano cyatambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2022.
Depite Muhozi ashinja u Rwanda na Uganda aribo batera ibibazo ,mu gihugu cyabo, kuva ku butegetsi bwa AFDL ya Laurent Desire Kabila mu mwaka 1997.
Cyakora uyu muyobozi abajijwe icyo ashingiraho ashinja u Rwanda na Uganda gufasha M23, yavuze ko ngo abaturage batuye Bunagana bakunze kubona abasirikare b’u Rwanda binjira mu duce uyu mutwe wafashe cyo kimwe n’aba Uganda, ndetse akavuga ko no ku rugamba hari abenshi mu ngabo z’u Rwanda na Uganda zicwa bakazisangana ibikoresho n’imyambaro y’ingabo z’ibi bihugu.
Yagize ati: “Njye iwacu ni ku mupaka, hafi ya Bunagana, abasirikare baturutse mu Rwanda abaturage baba babareba. Ntabwo abaturage bacu bayoberwa Umusirikare w’u Rwanda cyangwa uwa Uganda kandi bahorana, batemberera mu bihugu bituranyi.”
Mu kiganiro aheruka kugirana na France 24 , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincet Biruta yavuze ko ibirengo Congo irega u Rwanda bifitanye isano ingengabitekerezo iri mu karere k’ibiyaga bigari. Yavuze ko kandi nta musirikare w’u Rwanda uri ku butaka bwa Congo Kinshasa.
Yagize ati:”Nta musirikare w’u Rwanda uri ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. U Rwanda icyo rukora rushyiraho uburyo bwo kurinda ubusugire bw’ubutaka bwarwo.”
Abajijwe impamvu ahakana ibi kandi byarigeze gukomozwaho na Ambasaderi wa Amerika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Vincent Biruta avuga ko iby’umutekano bifite urwego rubishinzwe mu biyaga bigari, bitaba byiza wizeye buri muntu wese ibyo akubwiye kuko bishobora kuzamo amarangamutima ye.
Kuva M23 yakubura imirwano na FARDC , Guverinoma y’i Kinshasa ntiyahwemye kwikoma u Rwanda na Uganda mu kuba inyuma y’uyu mutwe, gusa ibirego byose ibihugu byombi birabihakana.
Bazamubaze uko nagiyeyo ndumva azuko nagiyeyo ahubwo inkiko zo m’Urwanda niza Uganda zikwiriye kumu kurikirana akabivuga neza