Umuvugizi w’Ingabo za Uganda Brig Gen Felix Kulaigye yatunguwe n’Umudepite muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo washinje UPDF na RDF gufasha umutwe wa M23 imbonankubone.
Mu kiganiro Imvo n’Imvano cya BBC Gahuzamiryango , Gen Kulaigye yahujwe na Depite mu nteko ishinga amategeko Ngaruye Emmanuel Muhoozi . Muhozi avuga ko impamvu bashinja Uganda gufasha M23 byatewe n’inama itegura ibitero byo gufata umujyi Bunagana yabereye muri Hoteli y’iri ahitwa i Kanombe muri Uganda. Depite Muhozi avuga ko iyi nama itegura ifatwa rya Bunagana yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu ngabo za Uganda(UPDF) na RDF.
Gen Kulaigye, avuga ko iyo Uganda iba ishyigikiye M23, itari bwakire ingabo za FARDC zahunze amasasu y’uyu mutwe i Bunagana , ikabavura ikabasubiza n’intwaro zabo bagasubira muri RD Congo.
Yagize ati:”Iyo dufasha M23 twari bwakire abasirikare bayihunze tukabavura tukabaha imbunda zabo tukazibasubiza bagataha?”Ese turwanyije FARDC twayifasha kujya guhangana na ADF. Niba bafite ibimenyetso babigaragaza”
Cyakora Depite Emmanuel Muhozi n’ubwo yabajijwe ibimenyetso akabibura, yemeje ko ubutegetsi bwa RPF na NRM aribwo buri inyuma ya M23. Asobanura ko ngo u Rwanda na Uganda asanga bafite inyungu zihishe muri M23. Muhozi avuga ko u Rwanda na Uganda bakunze kugaragaza ko Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo igomba kwicarana na M23 ifata nk’umutwe w’iterabwoba.
Depite Muhozi anavuga ko nta kindi kimenyetso gikenewe ngo umunyekongo ashinje u Rwanda na Uganda gufasha M23. Avuga ko mu mwaka 2013 ubwo M23 yatsindwaga yahungiye muri Uganda n’u Rwanda ikamburwa intwaro, ari naho yahereye avuga ko kugira ngo M23 yongereye izamure umutwe yasubijwe za mbunda yambuwe igatera Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Gen Kulaigye yavuze ko kuba RD Congo barimo gufasha kugarura amahoro ihindukira ikabashinja gufasha M23 byafatwa nko kudashima ibyiza barimo kubafasha.