Depite mu nteko ishingamategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Emmanuel Muhozi ashinja M23 gushimuta abarenga 70 bo mu bwoko bw’Abahutu muri gurupoma 3 gusa z’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva muri Werurwe 2022.
Depite Muhozi avuga ko kuva M23 yakaza imirwano n’ingabo z’igihugu ikomeje kugenda ishimuta abasore bo mu bwoko bw’Abahutu bakaburirwa irengero. Uyu mudepite avuga ko kuva mu kwezi kwa Werurwe habarurwa Abahutu 70 bashimuswe muri gurupoma za Jomba,Bweza,Gisigari na Busanza.
Yagize ati:”Ndihanganisha abaturage ba gurupoma za Jomba, Bweza, Gisigari na Busanza bakomeje kwicwa k’ubw’akagambane k’ibihugu bituranyi. Kuva muri Werurwe turabarura abantu 70 bo mu bwoko bw’Abahutu baburiwe irengero muri utwo duce tumaze kuvuga”
M23 ntiyemera ibi birego ishinjwa, ahubwo ivuga ko ibyo ari bimwe mu bigaragaza ivangura n’ingengabitekerezo itegura Jenoside ikomeje gucengezwa mu Banyekongo. Majoro Willy Ngoma uvugira umutwe wa M23 avuga ko nta ntambara bafitanye n’abaturage, ahubwo akemeza ko intambara barimo bahanganye n’ingabo za Leta , bashinja kurinda bamwe zica abandi.
Majoro Ngoma avuga ko bazakora ibishoboka byose kabone n’ubwo byabasaba ubuzima k’ubwo kurengera inyungu zabo bahezwaho na Leta ya Kinshasa.