Umuyobozi w’Ihuriro Shikama ry’Abanyamulenge, Muyoboke Ndatabaye ashinja Polisi ya Rd Congo uburangare no kurebera abavuga Ikinyarwanda batozezwa.
Ndatabaye avuga ko biteye ubwoba kubona uwakabaye arinda abaturage ahagarikira ubwicanyi ahubwo agafata telefoni agafata amashusho yo gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga umuturage yicwa cyangwa akatwa zimwe mu ngingo ze z’umubiri.
Yagize ati:” Birababaza kubona abacunze umutekano w’abantu aribo bafata telefoni bagafata amashusho umuntu arimo gushya, cyangwa barimo kumubaga bamukuramo ingingo z’umubiri umupolisi afata amashusho nyuma akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga”
Ibi Ndatabaye abihuriraho n’umuyobozi w’ihuriro ry’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru David Karambi uvugako ibibazo byose barimo birinze gutabaza ingabo z’igihugu na Polisi ahubwo bitabaza MONUSCO kuko ngo “Ntawe utabaza umuhiga”.
Cyakora Karambi avuga ko nko mu mujyi wa Goma abana bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bahagaritse kujya ku mashuri kubwo gutinya imvugo za bagenzi babo birirwa bababira ko bazicwa bagasubiza imirambo yabo mu Rwanda.
Cyakora ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,buvuga ko amashusho akwirakwira aku mbuga nkoranyamabaga zikwirakwizwa n’u Rwanda rugamije gusiga icyashya Repubulikaiharanira Demokarasi ya Congo.
,Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC Leon Richard Kasongo rivuga ko ushinzwe umutekano uzafatirwa muri ibi bikorwa byo guhohotera igice kimwe cy’abaturage azagezwa imbere y’ubutabera bwa Gisirikare.