Igisirikare cya Uganda, cyamaganiye kure raporo igishinja gutera inkunga umutwe wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia aho iyi raporo ivugamo abasirikare bakuru barimo Gen James Kabare ndetse na Muhoozi Kainerugaba.
Iyi Raporo yakozwe n’umuyoboro wa YouTube uzwi nka Zehabesha Original, igaragaza urutonde rw’abasirikare bagera muri 20, bavugwaho kuba bakorana na TPLF.
Iyi raporo ivuga ko “Gen James Kabarebe wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda” ari we ushinzwe ibikorwa by’imyitozo by’uyu mutwe.
Umuvugizi wa UPDF, Gen Felix Kulayigye yamaganiye kure ibikubiye muri iyi raporo, avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Yavuze ko icya mbere Gen James Kabarebe uvugwa ko yigeze kuba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, atigeze akora izi nshingano.
Yavuze ako ko Uganda nta hantu na hamwe ihana imbibi na Ethiopia nkuko bivugwa muri iki cyegeranyo.
Ati “Icya gatatu, Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo ntiyigeze ahura n’ushinjwa Gen Akol Koor. Bombi ntibigeze na rimwe bahura nta n’umwe uzi undi.”
Bizwi neza ko nubwo Gen James Kabarebe yagize uruhare rukomeye mu ntambara zafashije gushyira ibintu mu buryo mu Bihugu byo mu karere ariko atigeze aba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda.
Gen James Kabarebe ubu usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’Umutekano, yagiye akora imyanya itandukanye mu buyobozi Bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Muri iriya raporo ishinja igisirikare cya Uganda gutoza uriya mutwe wa TPLF, havugwamo ko kandi Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari we unyuzwaho inkunga ihabwa uyu mutwe, aho ivuga ko
Leta Zunze Ubumwe za America zawuhaye inkunga ya Miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika.
RWANDATRIBUNE.COM