Igitero cy’ubwiyahuzi cyibasiye abari mu nyubako y’isoko ,mugihugu cya Danimark gihitana abantu ba tatu abandi bane barakomereka,abapfuye barimo n’umugabo w’imyaka 47 ukomoka mu Burusiya , nk’uko byakomeje bitangazwa na Polis y’igihugu.
Ubudage ni kimwe mubihugu byo mu byo mu majyaruguru y’uburayi ubusanzwe aka ni kamwe muduce turangwa n’umutekano usesuye kurusha ahandi ku isi
Polisi y’igihugu yemeza aya makuru yatangaje ko abapfuye barimo umusore w’imyaka 17 n’umugabo ukomoka mu Burusiya w’imyaka 47.yatangaje kandi ko hari umusore w’imyaka 22 w’umunya-Denmark wahise atabwa muri yombi, akekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Soeren Thomassen, yatangaje ko uwo musore yari asanganywe ibibazo byo mu mutwe kandi ko bigaragara ko atari igikorwa cy’iterabwoba.Biteganyijwe ko uwo musore agezwa imbere y’umucamanza kuri uyu wa Mbere.
Iki gitero cyateye ubwoba benshi muri Denmark kuko ari igihugu kidasanzwemo ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi n’ibindi bibangamira umutekano.
Minisitiri w’Intebe Mette Frederiksen yavuze ko ari igitero kibabaje kandi cy’ubugwari cyibasiye igihugu cye.Ati “Umurwa mukuru wacu mwiza kandi utekanye dore wahindutse mu kanya nk’ako guhumbya. (Valium) ”Uwatawe muri yombi bamusanganye imbunda n’amasasu ubwo yafatwaga.
Iyi nyubako ya Field’s igitero cyabereyemo ni isoko rinini rifite amaduka asaga 140 na za restaurants.
Umuhoza Yves