Imirwano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo (FARDC) yongeye kubura mu bice bya Bikenke na Ruhanga, aho umutwe wa Mai Mai NDC Ndume winjiye mu mirwano uje gutera ingabo mu bitugu FARDC.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imirwano yakomeje mu bice bya Bikenke na Ruhanga ho muri gurupoma ya Bweza hafi y’ikirunga cya Mikeno.
Umuturage utuye mu gace ka Bweza yabwiye Rwandatribune ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere babonye abarwanyi ba M23 muri ako gace, bagatabaza FARDC imirwano igahera ho.
Semikiryi Jean Baptiste ni umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivili muri ako gace, yabwiye Rwandatribune ko M23 iramutse ifashe Bikenke na Ruhanga byayorohera gufata ikigo cya gisilikare cya Rumangabo ni muri urwo rwego FARDC idashaka gutakaza ako gace.
Hari hasize iminsi ibiri hari agahenge imirwano yarahagaze muri ako gace cyane ko umutwe wa M23 benshi ari abadiventisiti b’umunsi wa karindwi.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, umutwe wa Mai Mai NDC Ndume uyobowe na General Guodon Shimirayi waraye wohereje abarwanyi mu bice bya Rutschuru gufasha ingabo za Leta.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Mufite gihamya ko muvugako abarwanyi benshi ba M23 ari abadiventiste?