Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yakubiswe n’Imbonerakure kugeza igihe ashiriyemo umwuka nyuma yo kugerageza kwiba ibishyimbo.
Ibi byaberereye kumusozi wa Kanyinya muri Komini Kirundo. Aho mu Ntara y’Amajyaruguru, muri Komini Kirundo uyu musore yafatanywe igikapu cyuzuye ibishyimbo bivugwa ko yari yibye.
Uyu musore bivugwa ko yafashwe ahagana mu masaha ya saa munani z’igitondo , afite igikapu cyuzuye ibishyimbo yari yibye murugo rwo k’umusozi wa Rambo werekeza muri Kanyinya , bahise batangira kumukubita birangira ashize mo umwuka. icyakora umwirondoro we kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru wari utaramenyekana.
Uyu musore wishwe bivugwa ko kuri uyu wa 02 Nyakanga yinjiye murugo rw’umuturage w’umugore akanyura mu idirishya ,agafata igikapu akuzuza mo ibishyimbo, hanyuma akagenda ,uyu mugore yabibonye aratabaza imbonerakure ziramufata , bamuhata igiti n’uko umwe amukandagira munda kugeza abuze umwuka.
Uyu mujura bivugwa ko yaba akomoka k’umusozi wa Rutagara mugace ka Mugendo ,aha ni muri Komini Ntega.
Imbonera kure zo zemeje ko “Umuyobozi w’umusozi kimwe n’umuyobozi wa Kirundo babasabye ko bagomba kwica umujura uwo ari we wese wafashwe mu gikorwa cyo kwiba cyangwa segusahura”.
Mbibutse ko Imbonera kure ari itsinda ry’urubyiruko rw’ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD/FDD
Muri iyi minsi hamaze kwicwa abantu 3bashinjwa ubujura nyuma y’uko hatanzwe itegeko ko abajura bagomba kwicwa.
Uwineza Adeline