M23 yageze muri birometero 2 winjira mu mujyi wa Rutshuru ari nawo ubarizwamo ibiro bikuru bya Teritwari .
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Rutshuru ivugako nyuma yaho ingabo za FARDC zamburiwe uduce twa Bikenke, Ntamugenga na Kabindi abasilikare benshi ba FARDC bahise batangira guhunga akarere bamwe berekeza ahitwa Kanyabayonga,mu gihe abandi bakomeje kwirunda ahitwa Burayi ni nko mu birometero 2 winjiye mu mujyi wa Rutshuru.
Umwe mu bakozi ba Teritwari ya Rutshuru utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko abaturage batangiye guhunga umujyi berekeza ahitwa i Tongo na Kiwanja hasanzwe hari ingabo za MONUSCO.
Uyu muyobozi yagize ati:”Nta cyizere ko abasirikare ba Leta n’imitwe ya Mai Mai Nyatura bashobora kurinda Rutshuru kuko nabo nta cyizere bifitiye. Ingabo bahanganye nazo zibarusha ibikoresho ndetse n’ubuhanga gusa muri iki gihe ,irembo ry’umujyi ririnzwe na FDLR.
Uyu muyobozi kandi yemeje ko mu rugamba rw’ejo hari abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura bafatiwe mu mirwano yabereye muri Gurupoma ya Bikenke.
Mwizerwa Ally
Ibaze ni ukuri ngo amarembo ya Rucuro arinzwe na FDLR inkoramaraso zasize zimaze Abanyarwanda zihekuye u Rwanda zivukamo! Ni akumiro pe!