Gurupoma ya Busanza yagenzurwaga n’umutwe wa RUD-Urunana n’umujyi wa Rutschuru wagenzurwaga na FDLR, ubu biri mu maboko ya M23 nyuma yo gukubita inshuro FARDC n’imitwe iri kuyifasha mu rugamba
Imirwano irakomeje aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi bigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku munsi w’ejo, umunyamakuru wacu uri Kiwanja wari hafi y’ahaberaga imirwano yemeje ko uyu mutwe ari wo ugenzura uduce twa Busanza Ugana ku mupaka wa Ishasha.
Umutwe wa M23 ubicishije ku rukuta rwayo, wemeje aya makuru aho wagize uti “Nyuma y’imirwano ikomeye twabashije kwigarurira uduce twa Nyarukwangara, Busanza ubu turi kwerekeza i Kirambo hafi y’umupaka wa Ishasha.”
Ioko y’amakuru ya Rwandatribune yemeza ko utu duce twa Nyarukwangara, Kivumu na Busanza twagenzurwaga na RUD-Urunana umutwe w’inyeshyamba ziyomoye kuri FDLR zifatanyije na FPP abajyarugamba wa Gen Kanane Jean Damascene uzwi ku mazina ya Dani Simplice.
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Kiwanja kandi avuga ko ingabo za Leta zivanye mu mujyi wa Rutschuru nta mirwano ibaye zerekeza ahitwa Rwindi, kuri ubu abasirikare bacye ba FDLR bakuriwe na Capt Tafii ni bo basigaye ahitwa Burayi kuri bariyeri bahashinze iri kwambura abaturage.
Ibi bibaye aho kuri uyu wa Gatatu i Luanda muri Angola hagiye kubera inama ihuza Perezida Felix Tshisekedi wa Congo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho bagiye kurebera hamwe ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa Congo.
Impuguke mu bya dipolomasi n’umutekano, Prof.Omar Halfan mu kiganiro yagiranye na Radio ijwi rya Amerika, asanga iyi mishyikirano ntacyo ishobora kumara kubera ko buri ruhande rugikomeye ku bitekerezo byarwo,mu gihe Kandi benshi mu banyekongo bo batashakaga imishyikirano ahubwo bifuzako Perezida Tshisekedi atangiza intambara yo kwiyomekaho u Rwanda.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Aka kantu musorejeho reose mugakosore si ko. Kwiyomekaho koko????
Congs M23. Pigavaduti kabisa.
Ku muntu w’umuhaga ntabwo abangamirwa na Geography Abaturanyi baremera neza ko Ari abanyarwanda bometswe kuri RDC ntabwo baranyuranya na March 23 ya M23,Nabagira Inama yo Guhamagara uwaciye imbibi akaza gusobanura neza Kivu n’iyabande, Amasezerani cyangwa Kivu ikigenga cg bakabashyira mu Gisirikare cyigenga cya RDC, Kandi Omar navuge ibyo Azi Geographique, ya kizimiza,
Icyumvikana neza N`uko Abanditsi Bose bandika ku Kibazo Cy`uburasizuba bw`abaturanyi Basubiza Ibibazo By`amateka na Geographie ku mbibi zaciwe Bakareka guhuma Amaso Amahanga yose ku bwicanyi bukorerwa abavuga cyangwa basa n`abanyarwanda kuko aranzwe kubutaka bwasekuruza ngo kuko bwometswe kuri RDC, Ubwo koko nibwo buhanga dusigaranye Ubiyobewe wese ntanicyo ateze kumenya, Ninde Muyobozi wo mukarere wahagaritse ubwicanyi Akaba kugeza ubu ari umunyafrika ufasha abandi banyafrika kuva mu bibazo??????????????????
Ndakubwiza ukuri ko kurwana n`ukuri biragoye niyo byaba bibera mu mitekereze cg mu mutwe Hawe Nta wifuza intambara kuko itwara abantu kandi ikangiza niko mbibona iyo uhisha ukuri ntabwo wamenya no kurwanira inyungu zawe. Magingo aya Ndabona ukuri Kuri kwigaragaza,