Kuri uyu wa Kabiri Polisi y’igihugu cy’u Burundi yagaragarije itangazamakuru abasore batatu bakekwaho kwica Pontien Harimeshi w’imyaka 27 wishwe mukwezi gushize kwa Kamena ,umurambo we ukagaragara kuwa 21 Kamena.
Uyu musore w’imyaka 27 umurambo we wavumbuwe hagati ya Kiliziya Gatolika yitiriwe Yohani Batisita n’ikigo cya Radio Maria Burundi mugace ka Gihosha , aha ni muri Komini Ntahangwa mu mujyi w’ubucuruzi wa Bujumbura.
Uyu musore bivugwa ko akomoka muri Komini Gatara iri mu ntara ya Kayanza aha ni mu majyaruguru y’igihugu cy’u Burundi. Abinshi b’uyu musore batawe muri yombi kuwa 21 Kamena 2022 ariko bagaragarizwa itangazamakuru ejo kuwa kabiri.
Uyu nyakwigendara yari asanzwe aba muri Komine Marangara, mu ntara ya Ngozi, aha ni mu majyaruguru y’igihugu.
Nkuko bitangazwa n’Umuvugizi wa minisiteri ishinzwe umutekano rusange, yemeza uyu mutu yitabye Telefoni mbere y’uko yicwa asabwa kujya mu murwa mukuru wa Komini ya Vumbi gufata yo ubutumwa bwe, aza kwicirwa munzira ataragera yo. Abamwishe baramunize, barangije bamukura mu modoka ye bajya kumujugunya aho Atari buboneke. Gusa Polisi yaramushakishije iramubona.
Abamwishe beretswe itangazamakuru na SNR ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi. Iki gikorwa biravugwa ko hari umusirikare ubyihishe inyuma gusa we ntarabasha gufatwa.
Nyuma y’iperereza ryakozwe n’abashinzwe iperereza Dosiye ye yashyikirijwe inkiko gusa amaperereza aracyakomeje kuko bivugwa ko hari n’ umupolisi ubyihise inyuma.
Umuhoza Yves