Guhera uyu munsi kuwa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022, Umutwe wa M23 wongeye gukozanyaho n’ingabo za FARDC mu gace ka Rukoro, aho FARDC.
Iyi mirwano ije ikurikiye itangazo M23 yashyije ahagaragara nyuma y’imyanzuro yavuye mu nama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi.
Mu nama yabereye i Luanda, Perezidansi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko ngo abakuru b’ibihugu byombi banzuye ko M23 igomba gushyira intwaro hasi, ndetse ikanava mu bice bitandukanye yigaruriye.
Cyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yanyomoje ibi byatangajwe na Guverinoma ya Congo, aho avuga ko mu myanzuro abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC bafashe hatarimo uwo gutegeka M23 gushyira intwaro hasi.
M23 yari yatangaje ko badateze guhagarika intambara barimo na FARDC, ndetse inarahirira kutigera iva mu bice irimo kugenzura kuko ngo nta handi bafite kujya. Majoro Ngoma yavuze ko aho bari ariho iwabo, bityo kuhava bidashoboka ari naho yemeje ko bazarwana kugeza uwanyuma muribo ahasize ubuzima.