Minisitiri w’Ingabo w’Uburusiya Sergei Kuzhugetovich Shoigu yemeje ko Ingabo z’uRwanda ziri mu ngabo z’ibihugu 37 zizitabira imikino ya Gisirikare iteganijwe kubera muri iki Gihugu.
Iyi mikino mpuzamahanga ihuza abasirikare iteganijwe kubera mu Burusiya guhera kuwa 13 kugera kuwa 27 Kanama 2022, ikazahuza amakipe 275 aturutse mu bihugu 37.
Minisitiri w’Ingabo w’Uburusiya yemeje ko ibihugu bya Afurika birimo
Niger n’u Rwanda bizitabira iyi mikino ku nshuro ya mbere, mu gihe Venezuela yo muri Amerika y’Epfo nayo izaba yitabiriye iyi mikino ku nshuro ya mbere.
Imikino mpuzamahanga y’Abasirikare yatangijwe n’igihugu cy’Uburusiya, aho iki gihugu kivuga ko ari urubuga ingabo zihuriraho zungurana ubunararibonye no kuganira ku bufatanye.