Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye Maj Gen Abdi Hassan Mohamed (Hijar) uyobora Polisi ya Somalia waje mu ruzinduko rw’Akazi mu Rwanda.
Gen Hassan n’intumwa ayoboye bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi, Kacyiru mu karere ka Gasabo aho yanahise agirana n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu by’umutekano.
Izi ntumwa za Somalia byitezwe ko zimara icyumweru mu Rwanda, zerekwa imikorere y’igipolisi cy’u Rwanda.
IGP Dan Munyuza avuga ko yishimiye ko Polisi ya Somalia yaguze ubushake mu kunoza umubano n’imikoranire kugira ngo ubufatanye hagati ya Polisi zombi bukomeze.
Yagize ati:”Uruzinduko rwanyu ni umwanya mwiza kuri twe mu kuganira ku bindi twagiramo ubufatanye birimo; guhanahana amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha n’iterabwoba bikomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye ndetse no ku isi.Polisi y’u Rwanda ifite ubushake mu bufatanye na Polisi ya Somalia ku bw’umutekano n’ituze ry’ibihugu byacu.”
Maj General Abdi Hassan Mohamed (Hijar): yavuze ko uyu munsi, nyuma y’urugamba rumaze igihe ndetse na nyuma yo kwiyubaka, twavuga ko Polisi ya Somalia ikora mu gihugu hose itanga serivisi zo kurinda abaturage n’ibyabo.
Yakomeje avuga ko Polisi ya Somalia ikeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda kugira ngo yuzuze ishingano ndetse no mu iyubahirizwa ry’amategeko muri Polisi Somalia,bityo bigatuma habaho ituze no kurinda igihugu bizira ubwoba, igihunga, ihohoterwa cyangwa ibindi byose binyuranyije n’amategeko. Nsoza ndabashimira cyane ko mwatwakiriye neza ndetse n’ubufasha muduha binyuze muri Polisi y’u Rwanda.