Iyi hene ikiri ntoya kuko yujuje iminsi 30 ivutse, yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga kubera amatwi yako maremare, yatumye buri wese ayibazaho.
Iyi hene y’isekurume yavukiye mu gace ka Karachi muri iki Gihugu cya Pakistan, nyirayo witwa Mohammad Hasan Narejo yatangiye kwegera ibiro by’abasanzwe bakora urutonde rw’ibintu by’udugigo ngo bashyiremo n’iri tungo rye.
Iri tungo rikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, ryatunguye abatari bacye kubera ayo matwi yaryo maremare, agenda akora ku butaka.
Ni amatwi afite uburebure busumba 1/2 cya Metero kuko afite 54 Cm mu gihe iyi hene yujuje iminsi 30 gusa ivutse.
witwa Mohammad Hasan Narejo avuga ko hagati y’iminsi 10 na 12 ubwo iri tungo rye ryari rimaze kuvuka, ryari rimaze kogera amahanga yose kuko ibitangazamakuru byaba ibyo mu gihugu cye ndetse no hanzi yacyo, byatangiye kuryandikaho kubera uburyo ridasanzwe.
RWANDATRIBUNE.COM