Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022 yakiriye intumwa zoherejwe na Perezida Tshisekedi wa Congo-Kinshasa azisaba ko ibiganiro na M23 aribyo bizakemura ikibazo cyayo mu muryo bwa burundu.
Izi ntumwa za Perezida Tshisekedi zari zirangajwe imbere na Minisitiri w’Umurimo mu gihugu,Alexis Gisaro Muvunyi wari kumwe n’itsinda rigizwe na Maj Gen Ntumba Buamunda Frank usanzwe ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bikorwa bidasanzwe bya gisirikare, na Lt Gen Rwibasira Obed Ruyumba,usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FARDC. Aba bose bari baherekejwe na Ambasaderi wa RDC muri Uganda, Jean Pierre Massala.
Mu butumwa bagejeje kuri Museveni bamubwiye ko Perezida Tshisekedi akeneye ubujyanama bwe kuko ibibazo by’umutekano by’umwihariko M23 bahanganye byakemuka.
Mu butumwa yabahaye, Perezida Museveni yababwiye ko niba bifuza gukemura ikibazo mu nzira z’intambara babikomeza, gusa abasobanurira ko inzira yarangiza ibi ntabyangiritse ari ukwicara hasi bakaganira na M23.
Minisitiri Gisaro wari uyoboye izi ntumwa, yashimye Perezida Museveni kuko yabaye hafi Perezida Tshisekedi kuva yatorwa, ndetse anavuga ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yiteguye gukora ibishoboka byose mu kugarura amahoro mu gihugu.
Yagize ati:”Twiteguye Kuganira, twanemeye ko ingabo z’Akarere ziza iwacu, gusa na M23 igomba kugaragaza ko ibyumva neza”