Amashusho akomeje gukwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare 2 ba FARDC baterana ibipfunsi kugeza ubwo bakijijwe n’umuturage w’umusivili nawe uba ugaragara nkaho ashyigikiye umwe muri bo.
Muri aya mashushi hagaragaramo abasirikare 2 bigaragara ko basinze barwana, iruhande rwabo hari undi wa gatatu usa n’ubakiza ariko nawe arengera umwe muri bo.
Abenshi mu babonye aya mashusho bayavuzeho ibitandukanye, aho bagarutse ku kinyabupfura gike kiranga ingabo za FARDC ari kimwe mu bituma zitwara nabi mu rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba, by’umwihariko M23 yabambuye umujyi wa Bunagana.
Hari kandi ababihuje n’ibiherutse gutangazwa n’Umuvugizi wa FARDC Gen Leon Richard Kasongo, aho yagaragazaga FARDC avuga ko ari igisirikare cya 8 gikomeye muri Afurika, basa n’abaninura ibyo yavuze bifashishije aya mashusho y’abasirikare babiri ba FARDC batanye mu mashati.
Nubwo aba basirikare bataramenyekana amazina n’imyirondoro yabo mu gisirikare, bizwi ko imyitwarire mibi mu gisirikare ihanirwa n’amategeko.
Si ubwa mbere abasirikare mu ngabo za Congo Kinshasa barwanira mu ruhame, kuko mu mwaka 2021 Umusirikare ufite ipeti rya Majoro n’undi ufite ipeti rya Captaine barwaniye ku kibuga cy’indege cya Goma, kugeza bakijijwe n’abasikare bato bari kumwe.
Aba basirikare baje gukatirwa gufungwa burundu n’urukiko rwa gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru.
What went wrong with you guyz @FARDC_off @RW pic.twitter.com/w8ECK6GhWz
— Rwanda Tribune (@rwanda_tribune) July 15, 2022
hahahaaaaaaa…..dore abasirikare bifuza gutera urwanda…..hahahaaaaaaaaaa