Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda, bwasezereye abasirikare bagiye mu kirihuko barimo abagiye mu cy’izabukuru n’abarangije amasezerano yabo.
Uyu muhango witabiriwe Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame.
Warimo kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi bakuru b’amashami muri RDF ndetse n’abandi bajenerali n’abandi bofisiye.
Minisitiri w’Ingabo Gen Maj Murasira yashimiye abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko hamwe n’imiryango yabo, ku bwitange bagaragaje bakorera Igihugu cyabo
Gen Maj Ferdinand Safari wavuze mu ijambo ry’abasirikare basezerewe, yashimiye Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza ye mu kubaka umuryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda.
Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bazakomeza kubarizwa muri RDF ndetse ko bazatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM