Guverinoma y’u Burundi ivuga ko ifitiye icyizere Leta y’u Rwanda ko amaherezo izayiha abagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu mwaka 2015 barangajwe imbere na Gen Niyombare.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 15 Nyakanga 2022, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Burundi Sonia Niyubahwe yabajijwe aho gahunda y’umubano w’u Rwanda n’u Burundi uhagaze.
Uyu muvugizi avuga ko kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi urimo kugenda uzahurwa ku bufatanye n’impande zombi.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko u Rwanda ruheruka kohereza intumwa zaganiriye na Perezida Nadayihimiye. Avuga ko izi ntumwa ngo zaje zikurikiye izoherejwe na Ndayishimiye mu Rwanda zose ziganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Abajijwe aho u Rwanda ruhagaze kugeza ubu ku kuba rwaha u Burundi abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu mwaka 2015 rucumbikiye, Madamu Niyubahwe avuga ko ibyo byose bikirimo kuganirwaho ndetse anabonera kuvuga ko bafitiye u Rwanda icyizere ko ruzohereza aba bahunze ubutabera bw’u Burundi bagakurikiranwa.
Yagize ati:”Hariho ingendo zitandukanye zagiye zigirwa n’abayobozi mu nzego z’ubutabera n’umutekano ,hari intumwa idasanzwe iheruka koherezwa na Perezida Kagame w’u Rwanda. Izi ntumwa zaje zikurikira izoherejwe na Perezida w’Uburundi. Urebye aho bigeze bigaragara ko bigeze heza, ndetse hari icyizere ko mu minsi iri imbere iki kibazo kizakemuka”.
Hagati ya tariki ya 13 kugeza kuya 15 Gicurasi mu mwaka 2015, mu Burundi hageragejwe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza ukomoka mu ishyaka CNDD FDD. Ibi byatumye ubwo Ndayishimiye Evariste bava mu ishyaka rimwe yamusimburaga yiha intego yo gukurikirana mu butabera abagerageje guhirika ubutegetsi bahungiye mu Rwanda.
Muri aba bahungiye mu Rwanda, havugwamo Gen Maj Niyombare Godefroid wigeze kuyobora ubutasi mu gisirikare cy’u Burundi. Mu bandi hari Gen Gaciyubwenge Potien wari minisitiri w’ingabo,Jenerali Guillaume NabindikaJenerali Leonard Ngendakumana,Col Habarugira Philbert na Col Ntiranyibagira Jeremie