Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yakoze impinduka mu buyobozi bwa Polisi, asimbuza uwari Umuyobozi Mukuru wayo Simoni Siro.
Ni impinduka zatangajwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, aho Perezida Samia Suluhu yazamuye mu ntera Camillus Mongoso Wambura amugira umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania.
Itangazo ryasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu ritanzwe n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru Zuhura Yunus
Rivuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan yakoze impinduka, azamura mu ntera komiseri wa Police, Camillus Mongoso Wambura akamuha ipeti rya Inspector General of Police (IGP) ahita anamugira Umuyobozi wa Polisi aho yasimbuye IGP Simoni Siro wahise agirwa Ambasaderi wa Tanzania muri Zimbabwe.
Uyu IGP Camillus Mongoso Wambura wagizwe umuyobozi wa Polisi yagiye kuri uyu mwanya nyuma yaho yari umuyobozi ushinzwe iperereza ku byaha byi byibasira inyokomuntu.
Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan kandi yazamuye mu ntera ACP
Ramadhan Hamis Kingai wari usanzwe ari Umuyobozi Wngirije wa Polisi ubu akaba yagizwe umuyobozi ushinzwe iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu asimbuyeho Camillus Mongoso Wambura wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi.
RWANDATRIBUNE.COM