Crispin Mbindule ,umudepite uhagarariye agace ka Butembo mu nteko Ishinga amategeko y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yasabye imitwe yose y’inyeshyamba izwi nka Mai Mai kwishyira hamwe maze bakihuza na FARDC kugirango barwanye M23.
Yakomeje avuga ko ikibazo cya M23 n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo kizakemurwa n’Abakongomani ubwabo ndetse anagereranya M23 nk’umutwe w’Abanyamahanga, abakongomani bose bakwiye guhagurukira bashyize hamwe bakawurwanya.
Yagize ati:”Twifuzako ejo hazaza tugomba kuba ari twe dufite igisirikare cya mbere muri Afurika. Dukeneye urubyiruko mu gisirikare. Njye ntago najya mu ngabo kuko imyaka yansize ariko iyo nza kuba nkiri umusore mba nahise njya mu ngabo z’igihugu FARDC kugirango nkirwanirire. Ntekereza ko ikibazo cya M23 n’umutekano muke kizakemurwa n’Abakongomani ubwabo. Aba Mai Mai ni Abakongomani . Ni imitwe y’Abakongomani ubwabo. Niba igihugu gitewe n’Abanyamahanga nka M23 namwe mu gakomeza gutoteza abaturage gusa, ndababwiza ukuri ko namwe mwaba mutari Abakongomani. Ndasaba rero Mai Mai kwifatanya na FARDC mu gihe urugo rwacu arirwo rwanyu rwatewe kugirango rudashya. Mukurikize uburyo bwo kwihuza na FARDC bwashyizweho maze mujye gufasha FARDC guhangana nabo banyamahanga ba M23”
Umutwe wa M23 Ni umutwe w’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ariko abanyapolitiki benshi muri DR Congo bakaba badakunze kubemera nk’Abenegihugu bavuga ko ari Abanyarwanda.
Iyi ni imwe mu mpamvu yatangajwe na M23 ivuga ko mubyo irwanira harimo guharanira uburenganzira bw’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda badahabwa agaciro ndetse ntibafatwe nk’abandi bakongomani ahubwo bafatwa nk’Abanyamahanga kandi muri DR Congo ariho hari gakondo yabo.
Hategekimana Claude