Umutwe wa M23 wongeye gufatirwa imyanzuro iyisaba guhagarika imirwano kandi ukava mu birindiro uri kugenzura nyuma yuko ibifashe mu mirwano yawuhuje na FARDC.
Iyi myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika yo hagati (CEEAC) yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022.
Abakuru b’Ibihugu bafashe ibyemezo bisaba ko M23 guhagarika vuba na bwangu imirwano iyihanganishije na FARDC kandi ikava mu bice byose yigaruriye bigasubiza mu maboko ya Leta.
Iyi nama kandi yanzuye ko hajyaho komisiyo y’uyu muryango wa CEEAC, yo gushyiraho roadmap igamije gutuma iyi myanzuro ishyira mu bikorwa yo kuba M23 yahagarika imirwano ndetse ikava mu birindiro yafashe.
Abakuru b’ibihugu by’uyu muryango wa CEEAC basabye ko byumwihariko M23 iva mu Mujyi wa Bunagana umaze iminsi ugenzurwa n’uyu mutwe ndetse ukaba waramaze gushyiraho inzego z’ubutegetsi n’amategeko agenderwaho.
Uyu mutwe ukomeje gusabwa guhagarika imirwano no kuva mu birindi wafashe mu gihe wo watangaje ko udashobora kurekura ibice byose wafashe mu gihe cyose Leta ya Congo idashyize mu bikorwa ibyemeranyijweho hagati y’impande zombi.
RWANDATRIBUNE.COM